Driver at COPEDU PLC
Driver
COPEDU PLC |
Type: Job
Published: 2024-01-05 | Deadline: 2024-01-12
ITANGAZO RY'AKAZI
Ubuyobozi bwa COPEDU Plc buramenyesha ababyifuza gupiganira umwanya w'umushoferi.
Abifuza gupiganira uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Permi ya Category A na B;
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
- Kuba yararangije amashuri yisumbuye (byaba ari akarusho);
- Kuba afite uburambe bw'umwaka umwe (1) mu gutwara ibinyabiziga;
- Kuba abasha kuvuga neza no kwandika ikinyarwanda, aramutse azi izindi ndimi byaba ari akarusho.
Dosiye isaba akazi igomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc;
- Umwirondoro w'usaba akazi (CV);
- Kopi y'irangamuntu n'iy'uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga A na B;
- Ibyemezo by'aho yakoze mbere.
Icyitonderwa: Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze ku cyicaro gikuru cya COPEDU Plc cyangwa ikoherezwa kuri adresse e-mail ya hr-recruitment@copeduplc.rw bitarenze taliki ya 12/01/2024.
Bikorewe i Kigali, ku wa 5/1/2024
MUYANGO Raïssa
Umuyobozi Mukuru