Itangazo Rya Cyamunara Y'inzu at Umwalimu SACCO

0 Itangazo Rya Cyamunara Y'inzu at Umwalimu SACCO
Itangazo Rya Cyamunara Y'inzu

Umwalimu SACCO | Type: Tender
Published: 2024-05-31 | Deadline: 2024-06-20

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Koperative UMWALIMU SACCO iramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko izagurisha muri cyamunara inzu yayo iri mu kibanza gifite UPI No: 3/04/02/01/1534 ndetse n’ikibanza byegeranye gifite UPI No: 3/04/02/01/1535 biherereye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagali ka Bukinanyana Umudugudu wa Bugarama.

Cyamunara iteganyijwe ku itariki ya 20/6/2024 saa yine za mu gitondo (10:00am) aho inyubako n’ikibanza biherereye mu Karere ka Nyabihu no ku cyicaro gikuru cy’Umwalimu SACCO giherereye i Kigali ku Kimironko hafi ya REB. Abifuza kugura iyo mitungo bazakoresha uburyo bwo kuzana amabahasha afunze akubiyemo ibiciro bifuza kwishyura iyo mitungo n’uburyo bwo kwishyura, yanditseho “kugura inzu” cyangwa “kugura ikibanza”, ku ishami ry’Umwalimu SACCO rya Nyabihu riherereye ku Mukamira cyangwa ku Cyicaro Gikuru giherereye i Kigali ku Kimironko.

Uzatsindira umwe muri iyo mitungo, asabwe guhita yishyura 10% adasubizwa y’igiciro cyawo akoresheje sheki izigamiye cyangwa cash; andi mafaranga asigaye akazishyurwa bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye ku munsi cyamunara yabereyeho.

Amabahasha azafungurirwa mu ruhame saa ine nigice (10:30am) za mu gitondo.

Gusura iyo mitungo biteganyijwe buri munsi guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu mu masaha y’akazi guhera saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (8:00am – 5:00pm).

Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iyo mitungo yahamagara telefone igendanwa No. 0783296582 cyangwa 0788758702.

Mugire amahoro y’Imana.

Bikorewe i Kigali ku wa 28/05/2024

UWAMBAJE Laurence

Umuyobozi Mukuru