Itangazo Rigenewe Abifuza Kwinjira Muri Polisi y'Urwanda at Rwanda National Police
Rwanda National Police |
Type: Job
Published: 2023-11-02 | Deadline: 2023-11-27
ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y'URWANDA KU RWEGO RW'ABAPOLISI BATO
Polisi yu Rwanda, iramenyesha abasore n'inkumi bifuza kwinjira muri Polisi, ku rwego rw'abapolisi bato (Basic Police Course) ko bazatangira kwiyandikisha ku cyicaro cya Polisi mu Karere (DPU) batuyemo guhera tariki ya 06/11/2023 kugeza tariki ya 27/11/2023, kuva saa 08h00 -17h00, mu minsi yakazi.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25
- Kuba afite ubuzima buzira umuze
- Kuba afite impamyabumenyi yamashuri atandatu yisumbuye (A2)
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire bigaragazwa n'icyemezo gitangwa n'inzego z'ibanze.
- Kuba atarigeze akatirwa n'inkiko igifungo kirengeje amezi 6
- Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta
- Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose
Abujuje ibisabwa bagomba kuza kwiyandikisha bitwaje:
- Forumirere yujujwe neza iriho ifoto ngufi (Photo passport), iboneka ku rubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw).
- Fotokopi yindangamuntu,
- Fotokopi y'impamyabumenyi,
- Icyemezo kigaragaza ko ari indakemwa mu mico no mu myifatire
- Icyemezo kigaragaza ko ari ingaragu.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri telefoni: 0788311785, 0788311526 na 0781860024
Kanda hano urebe itangazo kuri X(Twitter)