Itangazo Rireba Abifuza Inguzanyo Yo Kwiga Muri Rwanda Polytechnic at Higher Education Council (HEC)

 Itangazo Rireba Abifuza Inguzanyo Yo  Kwiga Muri Rwanda Polytechnic at Higher Education Council (HEC)
Itangazo Rireba Abifuza Inguzanyo Yo Kwiga Muri Rwanda Polytechnic

Higher Education Council (HEC) | Category: Scholarship
Published: 2024-07-13 | Deadline: 2024-07-21

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MW’ ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC) MU MWAKA W’AMASHURI 2024.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Mashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (Higher Education Council) buramenyesha abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri 2023 bakaba bifuza gusaba inguzayo yo gutangira kwiga umwaka wa mbere mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic) mu mwaka w’amashuri 2024, ibi bikurikira:

  1. Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 09/07/2024 kugeza ku ya 21/07/2024. Nyuma y’ayo matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa.
  2. Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze kwemererwa umwanya (admission) muri “Rwanda Polytechnic”.
  3. Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe umurongo wa interineti ukurikira: https://hecmis.hec.gov.rw/ hagakurikizwa amabwiriza.
  4. Usaba inguzanyo agomba kuzuza neza amakuru yose asabwa. Ubusabe bwujuje nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasuzumwa.
  5. Abemerewe gusaba inguzanyo ni abarangije amashuri yisumbuye muri 2023 gusa, abafite “equivalence” ya NESA yerekana ko barangije muri 2023 ku bize hanze y’u Rwanda cyangwa abize muri porogaramu zo hanze.
  6. Abafite “equivalence” basabwa kuzuza neza amakuru yabo harimo numero y’indangamuntu, numero ya “equivalence” (ahuzuzwa index number), n’andi makuru yose yasabwe.

Bikorewe i Kigali kuwa 08/07/2024