Kugemura ibiribwa bitangirika vuba at Lycee Notre Dame De Le Visitation De Rulindo
Lycee Notre Dame De Le Visitation De Rulindo |
Type: Tender
Published: 2024-04-01 | Deadline: 2024-04-12
LYCEE NOTRE DAME DE LA VISITATION DE RULINDO
INTARA Y’AMAJYARUGURU
AKARERE KA RULINDO
UMURENGE WA BUSHOKI
Tel: 0788572269
Email: gsndv1@yahoo.fr
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
IZINA RY’ISOKO: Kugemura ibiribwa bitangirika vuba bizakoreshwa na Lycée Notre Dame de la Visitation Rulindo mu gihembwe cya gatatu umwaka w’amashuri 2023-2024
Ubuyobozi bwa Lycée Notre Dame de la Visitation de Rulindo (L.N.D.V. Rulindo) buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi kuza gupiganira isoko ryo Kugemura ibiribwa bitangirika vuba by’igihembwe cya gatatu umwaka w’amashuri 2023-2024, mu ishuri rya Lycée Notre Dame de la Visitation de Rulindo rikorera mu kagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo Intara y’Amajyaruguru.
Abifuza gupiganira iryo soko kandi babifitiye ubushobozi bashobora kuza kugura igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu bunyamabanga bw’ishuri guhera tariki ya 28/03/2024 mu masaha y’akazi.
Uje kugura igitabo aza yitwaje, inyemezabwishyu igaragaza ko yishyuye amafaranga ibihumbi icumi y’amanyarwanda (10000 FRS) adasubizwa, kuri Konti z’ishuri rya L.N.D.V. Rulindo:
- I & M Bank N° 010-000-4038-01-71
- Banki y’abaturage y’u Rwanda : N° 427338105510197
Ibitabo bibiri (umwimerere n’indi kopi imwe) bifungiye mu ibahasha imwe igomba kuba yageze mu bunyamabanga bw’ishuri bitarenze tariki ya 12/04/2024 saa tanu (11h00’) za mu gitondo.
Ibitabo by’ipiganywa bizafungurirwa mu ruhame kuwa 12/04/2024 mu cyumba mberabyombyi cy’iryo ishuri sa tanu n’igice za mu gitondo.
Bikorewe i Rulindo, ku wa 28/03/2024
Soeur Marie Thérèse USABYEMARIYA
Umuyobozi wa L.N.D.V. RULINDO