Itangazo rihamagarira gupiganira kugemura inkwi at SOSOMA Industries Ltd

0 Itangazo rihamagarira gupiganira kugemura inkwi at SOSOMA Industries Ltd
Itangazo rihamagarira gupiganira kugemura inkwi

SOSOMA Industries Ltd | Type: Tender
Published: 2024-04-03 | Deadline: 2024-04-10

SOSOMA/FSMS/PRP/013/Tdoc- ITANGAZO RY’IPIGANWA N° 01 - 2024

Ubuyobozi bwa SOSOMA Industries Ltd buramenyesha abacuruzi bose babifitiye ubushobozi ko bwifuza kugura inkwi ku buryo bukurikira:

Igicuruzwa: Inkwi z’intusu

Urugero: stere

Ingano: 300

Amabwiriza y’ubuziranenge agenderwaho: Intusu zumye nziza kandi zujuje ibikubiye mu mabwiriza y’ipiganwa

Abacuruzi bifuza kugemura inkwi basabwe kugeza mu bunyamabanga bwa SOSOMA Industries Ltd amabaruwa afunze neza arimo ibiciro byabo bitarenze kuwa gatatu taliki ya 10/04/2024 saa yine za mu gitondo (10h00), afungurwe mu ruhame kuri uwo munsi saa yine n’igice (10h30).

Andi mabwiriza agendanye n’iri soko akubiye mu gitabo kigenga iri soko kiboneka ku cyicaro cya SOSOMA Industries Ltd nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi 5,000 adasubizwa kuri konti 00040-00290470-85 ya SOSOMA Industries Ltd iri muri banki ya Kigali

Bikorewe Kigali, kuwa 02 Mata 2024 

MUSAFIRI  Jean Pierre

Umuyobozi Mukuru