Itangazo Rya Cyamunara Y’imodoka, Moto N’ibikoresho Bya Wellspring Foundation at Sorvepex Ltd
Sorvepex Ltd |
Type: Tender
Published: 2024-06-06 | Deadline: 2024-06-22
SORVEPEX LTD
Société Rwandaise de Ventes Publiques et d’Expertises
TIN: 102346626| B.P:2770 Kigali-Rwanda |Email: sorvepexltd@gmail.com|Tel:0788692559
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA, MOTO N’IBIKORESHO BYA WELLSPRING FOUNDATION
SORVEPEX LTD, sosiyete ibafasha kugurisha hakoreshejwe ipiganwa ry’ibiciro “Cyamunara”, ibiherewe uburenganzira na WELLSPRING FOUNDATION, iramenyesha abantu bose ko kuwa Gatandatu tariki 22/06/2024 Saa tanu za mugitondo (11am), izagurisha mu Cyamunara Imodoka n’ibikoresho bitandukanye bya WELLSPRING FOUNDATION, harimo:
- IBINYABIZIGA
1. TOYOTA LANDCRUISER
Plate: RAA177F
Chassis: JT711PA507001143
Year: 1998
2. TOYOTA LANDCRUISER
Plate: RAF559H
Chassis: JTEEB7J107019014
Year: 2012
3. MOTO TVS VICTOR
Plate: RC411F
Chassis: MD62DF4XC1C75283
Year: 2012
- IBIKORESHO
Frigo, Imashini zo gufura na Cuisiniere za Gaz.
SORVEPEX LTD IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBI BIKURIKIRA:
- Cyamunara izaba mu buryo bwo gupiganwa mu magambo ( Oral auction).
- Cyamunara izabera I Nyarutarama ku muhanda KG 270 St ,Kigali ahakorera WELLSPRING FOUNDATION, hafi neza y’urusengero CLA (Christian Life Assembly)
- Gusura Imodoka, Moto n’Ibikoresho bizatangira kuwa mbere tariki 17/06/2024 kugeza kuwa Gatanu tariki 21/06/2024 buri munsi mu masaha y’akazi.
- Kugirango wemererwe gupiganira Imodoka mu Cyamunara ni ukwishyura ingwate y’ipiganwa (Caution/Bid security) y’amafaranga 3,000,000 Frw, aya mafaranga niyo uwatsindiye ikinyabiziga aheraho yishyura naho utaguze arayasubizwa nyuma ya Cyamunara.(Iyi ngwate ntisubizwa iyo uwatsinze atabashije kwishyura mu gihe cyateganyijwe).
- Ubuyobozi bwa SORVEPEX Ltd buributsa abifuza gupiganira Imodoka ko kwacyira Ingwate y’Ipiganwa (Caution/Bid security) bizarangira ku wa Gatanu tariki 21/06/2024 saa 17h00
Ibindi bisobanuro mwabariza kuri Tel:0788 692 559 cg 0788 626 590
Ubuyobozi bwa SORVEPEX LTD