Itangazo Rireba Ba Rwiyemezamirimo B'Urubyiruko at Pro-Femmes / Twese Hamwe
Pro-Femmes / Twese Hamwe |
Type: Tender
Published: 2024-08-01 | Deadline: 2024-08-09
ITANGAZO RIREBA BA RWIYEMEZAMIRIMO B’URUBYIRUKO
KU BUFATANYE NA MASTERCARD FOUNDATION, IMPUZAMIRYANGO PRO-FEMMES/TWESE HAMWE, TRADEMARK AFRICA (TMA) N’IKIGO MPUZAMAHANGA CY’UBUCURUZI (ITC), BINYUZE MURI POROGARAMU YAVIBE (Value Added Initiative to Boost Employment) Y’IMYAKA ITANU IGAMIJE GUHANGA AKAZI KU URUBYIRUKO, ABAGORE N’ABAFITE UBUMUGA, BARI GUSHYIRA MU BIKORWA UMUSHINGA VADE (Value Addition for Dignified Employment for Youth and Women project) UGAMIJE GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY’URUBYIRUKO “20,000” N’ABAFITE UBUMUGA (70% ARI ABAGORE), BAFITE IBIKORWA MU RUHEREREKANE NYONGERAGACIRO RW’UMUSARURO W’IMBUTO, IMBOGAINDABO, INKOKO, INYAMA N’AMATA HAGAMIJWE GUHANGA IMIRIMO BINYUZE MU:
- KUBAHA AMAHUGURWA;
- KUBAFASHA KWANDIKISHA IBIKORWA BYABO;
- GUTERA INKUNGA IMISHINGA Y’INDASHYIKIRWA;
- KUBAFASHA KUBONA IBYANGOMBWA BY’UBUZIRANENGE;
- KUBAHUZA N’IBIGO BY’IMARI;
- KUBAFASHA KUMENYEKANISHA IBIKORWA BYABO;
- KUBAHUZA N’AMASOKO.
ABIYANDIKISHA BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:
- KUBA URI RWIYEMEZAMIRIMO UFITE UMUSHINGA NIBURA UMAZE AMEZI ATATU UKORA;
- KUBA IBIKORWA BYAWE BIRI MU URUHEREKANE NYONGERAGACIRO RW’UMUSARURO W’IMBUTO, IMBOGA, INDABO, AMATA, INKOKO N’INYAMA N’IBINDI BIFITANYE ISANO;
- KUBA ARI HAGATI Y’IMYAKA 16 NA 35 (ABAFITE UBUMUGA, ABAKOBWA N’ABAGORE BARASHISHIKARIZWA KWIYANDIKISHA MURI IYI GAHUNDA)
- KUBA AFITE AHO AKORERA IBIKORWA BYE HAZWI
- KUBA AFITE UBUSHAKE BWO GUKORANA N’ABAFATANYABIKORWA
- KUBA NTA WUNDI MUFATANYABIKORWA UGUFASHA MU KONGERERA AGACIRO IBYO UKORA
ICYITONDERWA:
- BA RWIYEMEZAMIRIMO BARENGEJE IMYAKA 35 N’ABO BEMEREWE KWIYANDIKISHA, MU GIHE: 30% BY’ABAKOZI BAKORESHA BABA BAFITE HAGATI Y’IMYAKA 16 NA 35.
KWIYANDIKISHA BIKORWA MU BURYO BUKURIKIRA:
- UBURYO BW’IKORANABUHANGA KURI LINKI: https://ee.kobotoolbox.org/x/RQYyCTst
- UBURYO BWO KUZUZA IFISHI IBONEKA KU BIRO BY’UMURENGE UKORERAMO ARI NA HO HASHYIRWA IZAMAZE KUZUZWA NEZA.
IBYANGOMBWA BISABWA
- IFISHI YABUGENEWE Y’UMUSHINGA YUJUJE NEZA
- FOTOKOPI Y’INDANGAMUNTU
- ICYEMEZO CY’AKAGARI CYEMEZA KO ARI RWIYEMEZAMIRIMO N’IBYO AKORA
- INCAMAKE Y’IBYO AKORA N’IFOTO IBIGARAGAZA N’AHO AKORERA (BUSINESS PROFILE)
ITARIKI NTARENGWA YO KWIYANDIKISHA NI KUWA 09 KANAMA 2024
IRI TANGAZO N’IFISHI Y’USABA KWITABIRA BINABONEKA KU RUBUGA RWA PRO-FEMMES TWESE HAMWE ARIRWO https://www.profemmes.org
KU BINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA ABAKOZI B’UMUSHINGA MU MINSI N’AMASAHA Y’AKAZI KURI NIMERO ZIKURIKIRA:
- IBURASIRAZUBA: 0788462631
- UMUJYI WA KIGALI: 0788641999
- AMAJYEPFO: 0788770151
- IBURENGERAZUBA: 0788414180
- AMAJYARUGURU: 0737836113
Bikorewe Kicukiro, kuwa 29 Nyakanga 2024
Emma Marie BUGINGO
UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA W’IMPUZAMIRYANGO
PRO-FEMMES/TWESE HAMWE