Loading...

Itangazo Kubifuza Kwinjira Mungabo Zurwanda Kurwego Rwa Ofisiye at Rwanda Defence Force

Itangazo Kubifuza Kwinjira Mungabo Zurwanda Kurwego Rwa Ofisiye
Rwanda Defence Force

Job description

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z'U RWANDA KU RWEGO RWA OFISIYE

Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo Z'u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira tariki ya 20 Ukwakira kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2025. Abatazabona umwanya wo kwiyandikisha ntibyababuza kuza ku munsi w'ikizamini.

Abaziyandikisha ku rwego rwa ba ofisiye baziga umwaka umwe n'imyaka ine bose bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba uri Umunyarwanda
  2. Kuba ufite ubuzima buzira umuze
  3. Kuba utarigeze uhamwa n'icyaha
  4. Kuba udakurikiranweho icyaha
  5. Kuba utarirukanwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurwabusembwa
  6. Kuba utagaragara ku rutonde rw'ababujijwe kuba abakozi ba Leta
  7. Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire
  8. Kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda

Ku baziga umwaka umwe bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba utarengeje imyaka 24
  2. Kuba wararangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ufite impamyabumenyi ya AO
  3. Kuba wararangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza IPRC, ufite impamyabumenyi ya Al
  4. Abafite umwihariko ku byo bize nk'abaganga na ba Injeniyeri (Engineers) bagomba kuba batarengeje imyaka 27

Ku baziga imyaka ine bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 21
  2. Kuba wararangije amashuri yisumbuye
  3. Kuba witeguye kwiga ishami rimwe riri mu mashami atandukanye ya Kaminuza (UR Gako) ariyo:
    • Social and Military Sciences,
    • Mechanical and Energy Engincering,
    • Computer Engineering,
    • Civil Engineering,
    • General Medicine,
    • Dental Surgery,
    • General Nursing,
    • Pharmacy,
    • Biomedical Laboratory Sciences,
    • Anaesthesia,
    • Medical Imaging Sciences,
    • Clinical Psychology,
    • Mathematics, Physics,
    • Chemistry,
    • Biology,
    • Law.

Abazaba biyandikishije kandi bujuje ibisabwa, baziga amashami yavuzwe haruguru bijyanye n'ibyo bize
mu mashuri yisumbuye, kandi bafite amanota atari munsi ya 70% ku bize Sciences, Arts na Literature (Languages), n'amanota 90% ku bize TTC na TVET.
Abaziyandikisha basabwa kwitwaza ibi bikurikira:

  1. Icyemezo cy'amavuko
  2. Indangamuntu
  3. Icyemezo cy'amashuri wize kiriho umukono wa Noteri
  4. Icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n'ubuyobozi bw'umurenge
  5. Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n'inkiko

Abiyandikishije bazakora ibizamini by'ijonjora kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2025 saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:
Intara y'Amajyaruguru:

  • Mu karere ka Gicumbi ni tariki ya 4 Ugushyingo kuri Sitade ya Gicumbi
  • Mu karere ka Burera ni tariki ya 5 Ugushyingo ku biro by'akarere
  • Mu karere ka Musanze ni tariki ya 6 Ugushyingo kuri Sitade Ubworoherane
  • Mu karere ka Gakenke ni tariki ya 7 Ugushyingo ku kibuga cy'umupira cya Ngando
  • Mu karere ka Rulindo ni tariki ya 8 Ugushyingo ku kibuga cya Gasiza Mu mujyi wa Kigali:
  • Mu karere ka Nyarugenge ni tariki ya 4 Ugushyingo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo
  • Mu karere ka Kicukiro ni tariki ya 5 Ugushyingo kuri Sitade ya IPRC Kicukiro
  • Mu karere ka Gasabo ni tariki ya 6 Ugushyingo kuri Sitade ya ULK

Mu ntara y'Amajyepfo :

  • Mu karere ka Nyamagabe ni tariki 4 Ugushyingo kuri Sitade ya Nyamagabe
  • Mu karere ka Nyaruguru ni tariki ya 5 Ugushyingo ku kibuga cy' umupira cya Ndago
  • Mu karere ka Gisagara ni tariki ya 6 Ugushyingo ku biro by'akarere
  • Mu karere ka Huye ni tariki ya 7 Ugushyingo kuri Sitade ya Huye
  • Mu karere ka Nyanza ni tariki ya 8 Ugushyingo kuri Sitade i Nyanza
  • Mu karere ka Ruhango ni tariki ya 9 Ugushyingo ku biro by 'akarere
  • Mu karere ka Muhanga ni tariki ya 10 Ugushyingo kuri Sitade ya Muhanga
  • Mu karere ka Kamonyi ni tariki ya 11 Ugushyingo ku biro by 'akarere

Mu ntara y'Iburasirazuba :

  • Mu karere ka Kirehe ni tariki ya 4 Ugushyingo ku biro by'akarere ka Kirehe
  • Mu karere ka Ngoma ni tariki ya 5 Ugushyingo, ku kibuga cy'umupira cya Ngoma
  • Mu karere ka Nyagatare ni tariki ya 6 Ugushyingo ku kibuga cy'umupira cya Nyagatare
  • Mu karere ka Gatsibo ni tariki ya 7 Ugushyingo ku biro by'akarere ka Gatsibo
  • Mu karere ka Bugesera ni tariki ya 8 Ugushyingo kuri Sitade ya Bugesera
  • Mu karere ka Kayonza ni tariki ya 9 Ugushyingo ku biro by'akarere ka Kayonza
  • Mu karere ka Rwamagana ni tariki 10 Ugushyingo ku biro by'akarere i Rwamagana

Mu ntara y Iburengerazuba:

  • Mu karere ka Rusizi ni tariki ya 4 Ugushyingo kuri Sitade ya Rusizi
  • Mu karere ka Nyamasheke ni tariki ya 5 Ugushyingo ku biro by'akarere
  • Mu karere ka Karongi ni tariki ya 6 Ugushyingo ku biro by'akarere
  • Mu karere ka Rutsiro ni tariki ya 7 Ugushyingo kuri Sitade ya Rutsiro
  • Mu karere ka Rubavu ni tariki ya 8 Ugushyingo kuri Sitade ya Rubavu
  • Mu karere ka Nyabihu ni tariki ya 9 Ugushyingo mu kigo eya gisirikare Mukamira
  • Mu karere ka Ngororero ni tariki ya 10 Ugushyingo kuri Sitade Ngororero

Iri tangazo kandi mushobora kurisoma ku rubuga rwa Minisiteri y'Ingabo www.mod.gov.rw.

Job Summary

Published On: 2025-10-14
Number of positions: Many
Job Type: Jobs
Deadine: 2025-11-11
Readby: 829

Share this post
Other Jobs

Assistant Event Manager
SKOL Brewery Ltd | Jobs

Drivers
Ministry of Education (MINEDUC) | Jobs

IT Officer
Kivu Choice Ltd | Jobs

BankTech Senior Manager
MTN Rwanda | Jobs