Answer all 20 questions, then see your score at the end.
1. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira :
A. Amatara abiri ashyirwa inyuma
B. Amatara abiri ashyirwa imbere
C. Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma
D. b na c ni ibisubizo by’ukuri
2. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
A. iyo umuhanda umurikiwe hose kandi umuyobozi ashobora kubona nibura mu ntera ingana na metero 200
B. iyo ikinyabiziga gikurikiye mu ntambwe zitagera muri m100 keretse iyo umuyobozi wacyo ashaka kunyura kucyo akurikiye acana azimya vuba vuba amatara maremare 25 RESTRICTED
C. A na B ni ibisubizo by’ukuri
D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
3. Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibintu bimeze bitagishoboka kubona muri m 200, ibinyabiziga cyangwa imitwaro bifite ubugari burenga m 2.50 iyo bigenda mu nzira nyabagendwa bigaragazwa ku buryo bukurikira:
A. inyuma ni amatara abiri atukura
B. iyo bibaye ngombwa no ku mpera y’amabondo y’ikinyabiziga cyangwa y’imitwaro ni itara ndangaburumbarare risa n’icunga rihishije cyangwa ry’umuhondo
4. Nta tara na rimwe cyangwa utugarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi ya cm 40 kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye ariko ibyo ntibikurikizwa ku matara akurikira:
A. amatara kamenabihu 17 RESTRICTED
B. amatara yo gusubira inyuma
5. Amatara ndangambere n’aya ndanganyuma y’imodoka zitarengeje m 6 z’uburebure na m 2 z’ubugari habariwemo imitwaro kdi nta kinyabiziga kindi kiziritseho ashobora gusimburwa n’amatara akurikira, iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu 16 nsisiro bibangikanye ku ruhande rw’umuhanda:
A. amatara magufi
B. amatara ndangaburumbarare
C. amatara yo guhagarara umwanya munini
6. Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kiba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye:
A. cm 30
B. cm 20
C. cm 50
7. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
A. cm 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye 9 RESTRICTED
B. Ubugari ntarengwa budakuka ni metero 2 na sentimetero 50
D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
8. Iyo akanyabiziga gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi abona neza imbere ye, uwo muyobozi agomba gukora ibi bikurikira:
A. gushaka umuherekeza
B. gukurura ikinyabiziga cye
9. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
A. Ubururu
B. Umweru
C. Umutuku
D. Nta gisubizo cy’ukuri 8 RESTRICTED
10. Iyo bitagishoboka kubona muri m 200 imodoka zikuruwe n’inyamaswa, ingorofani, inyamaswa zitwaye imizigo cyangwa zigenderwamo kimwe n’amatungo bigomba kurangwa na :
A. imbere ni itara ryera
B. imbere ni itara ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije
C. inyuma ni itara rimwe ritukura
D. ibisubizo byose ni ukuri
11. Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500. Iyi bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranye mu butumwa bishobora kugabanwamo amatsinda atonze umurongo atarengeje m 50 z’uburebure kdi hagati yayo hakaba 22 byibura m 50 ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
A. ibinyabiziga bya police biherekeranyije
B. ibinyabiziga by’abasirikare biherekeranyije mu nsisiro
12. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
A. cm 25
B. cm 125
C. cm 45
13. Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, amakara, ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye, ubugari bwayo bushobora kugera kuri m2 na cm75 ariko iyo iyo mizigo ijyanwa mu karere katarenga km25 uvuye aho yapakiriwe, usibye mu nsisiro, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
A. m4
B. m3 na cm50
C. m3 27 RESTRICTED
14. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
A. hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga
B. inyuma hafi y’impera y’iburyo bw’ikinyabiziga
C. inyuma ahegereye inguni y’iburyo
15. Iyo hagati y’uruhande rw’imbere rwa romoruki n’uruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga kiyikurura hari umwanya urenze m 3 ikibizirikanyije kigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa:
A. agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande
B. itara risa n’icunga rihishije rigaragara mu mbavu igihe ikibizirikanyije kimuritswe
16. Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
A. Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira
B. Ibifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo
C. Makuzungu
D. Nta gisubizo cy’ukuri
17. Icyapa cyerekana ko hari amabwiriza yihariye mu buryo bwo kugendera mu cyambu cyangwa ku kibuga cy’indege giteye ku buryo bukurikira:
A. ishusho mpandeshatu, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umukara
B. ishusho mpandenye, ubuso mu ibara ry’ubururu n’ikirango kiri mu ibara ryera
C. ishusho y’uruziga mu ibara ry’ubururu ni ikirango kiri mu ibara ryera
D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo 24 RESTRICTED
18. Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’i kinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
A. metero 100
B. metero 150
C. metero 200
19. Ibimenyetso by’agateganyo bigizwe n’imitemeri y’ibara risa n’icunga rihishije bishobora gusimbura ibi bikurikira:
A. imirongo yera irombereje idacagaguye gusa
B. imirongo yera irombereje idacagaguye n’icagaguye
C. imirongo icagaguye n’idacagaguye ibangikanye
20. Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 nibura hagati yabo nayo. Iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi, umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje ibipimo bikurikira:
A. km 10 mu isaha
B. km 20 mu isaha
C. km 30 mu isaha