IBIRO BYA KOMISERI USHINZWE ABAKOZI
P.o.Box 6304 KIGALI
www.police.gov.rw
ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y'U RWANDA
Polisi y'u Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw'aba Ofisiye bato (Cadet ) ko bazatangira kwiyandikisha hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga (Online) guhera tariki ya 19/08 kugeza tariki 31/08/2026.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda.
- Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25.
- Kuba afite impamyabumenyi yicyiciro cya kabiri cya kaminuza (AO) cyangwa afite ?cyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashuri y imyuga n'ubumenyingiro (A1).
- Abize ibijyanye n'ibarurishamibare (Statistics), ubuvuzi (Medicine), ubuvuzi bw'amatungo (Veterinary Medicine), ubuforomo (Nursing), uburezi (Education), na "engineering" barakangurirwa kwiyandikisha.
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire byemejwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge.
- Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta.
- Kuba afite ubuzima buzira umuze.
- Kuba atarigeze akatirwa n'inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu.
- Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose mu gihugu.
Abujuje ibisabwa biyandikisha baciye ku rubuga rwa www.police.gov.rw, bakajya kuri E- Recruitment bagakurikiza amategeko n'amabwiriza. Ku bisobanuro birambuye mwareba video iri ku mbugankoranyambaga za Polisi isobanura imikoreshereze ya E- Recruitment.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri telefoni: 0788311785 na 0788311526.
Bikorewe i Kigali kuwa 18-08-2026
Jacques BURORA
Assistant Commissioner of Police (ACP)
Komiseri ushinzwe abakozi muri Polisi y'u Rwanda
ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y’U RWANDA KU RWEGO RW’ABA OFISIYE BATO. pic.twitter.com/Ori9Rr12n1
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 18, 2026