1. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
  • Umuyobozi
  • Umuherekeza
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
2. Ijambo "akayira" bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
  • Abanyamaguru
  • Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
3. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa nuturanga gukata tw'ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
  • Igisate cy'umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
  • Ahegereye umurongo ukomeje
  • Igabanurwa ry'umubare w'ibisate by'umuhanda mu cyerekezo bajyamo
  • A na C nibyo
4. Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n'ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
  • Biteganye
  • Ku murongo umwe
  • A na B nibyo
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
5. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka:
  • Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange
  • Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
  • Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
6. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n'ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
  • cm75
  • cm125
  • cm265
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
7. Uburebure bw'ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
  • Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira
  • Ibifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo
  • Makuzungu
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
8. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
  • Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y'ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini
  • Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe
  • Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi
  • Ibisubizo byose nibyo
9. Kunyuranaho bikorerwa:
  • Mu ruhande rw'iburyo gusa
  • Igihe cyose ni ibumoso
  • Iburyo iyo unyura ku nyamaswa
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
10. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira:
  • Burenga toni 1
  • Burenga toni 2
  • Burenga toni 24
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo