Itangazo Rireba Abifuza Kwinjira Muri Polisi Yurwanda Kurwego Rwabapolisi Bato at Rwanda National Police

Itangazo Rireba Abifuza Kwinjira Muri Polisi Yurwanda Kurwego Rwabapolisi Bato

Rwanda National Police
Deadline
2025-11-07
Readby
1036
Positions:
0

Job Description

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y'U RWANDA KU RWEGO RW'ABAPOLISI BATO

Polisi y'u Rwanda, ?ramenyesha abasore n'inkumi bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw'abapolisi bato (Basic Police Course) ko bazatangira kwiyandikisha ku cyicaro cya Polisi mu Karere (DPU) batuyemo guhera tariki ya 14/10/2025 kugeza tariki ya 07/11/2025, kuva saa 08h00-17h00, mu minsi y'akazi.

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari Umunyarwanda
  2. Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25
  3. Kuba afite ubuzima buzira umuze
  4. Kuba afite impamyabumenyi y'amashuri atandatu yisumbuye (A2)
  5. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire bigaragazwa n'icyemezo gitangwa n'inzego z'lbanze.
  6. Kuba atarigeze akatirwa n'inkiko igifungo kigeze cyangwa kirengeje amezi atandatu
  7. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta
  8. Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose

Abujuje ibisabwa bagomba kuza kwiyandikisha bitwaje

  • Forumirere yujujwe neza iriho ifoto ngufi (Photo Passport) iboneka ku rubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw),
  • Fotokopi y'indangamuntu,
  • Fotokopi y'impamyabumenyi,
  • Icyemezo kigaragaza ko ari indakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n'inzego z'ibanze.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri telefoni: 0788311526 na 0788311785

Share this Job: