Itangazo Rireba Abifuza Gusaba Inguzanyo Yo Kwiga muri Rwanda Polytechnic at Higher Education Council (HEC)

Itangazo Rireba Abifuza Gusaba Inguzanyo Yo Kwiga muri Rwanda Polytechnic

Higher Education Council (HEC)
Deadline
2025-07-20
Readby
1181
Positions:
0

Job Description

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC), MU MWAKA W’AMASHURI 2025.

Ubuyobozi bw’ ikigo gishinzwe amashuri makuru mu Rwanda (Higher Education Council) buramenyesha abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri 2024 bakaba bifuza gusaba inguzanyo yo gutangira kwiga umwaka wa mbere mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic) mu mwaka w’amashuri 2025, ibi bikurikira:

  1. Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 10/07/2025 kugeza ku ya 20/07/2025, Nyuma y’ayo matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa.
  2. Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze kwemererwa umwanya (admission) muri “Rwanda Polytechnic”.
  3. Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe umurongo wa interineti ukurikira: https://hecmis.hec.gov.rw/ ugakurikiza amabwiriza.
  4. Usaba inguzanyo agomba kuzuza neza amakuru yose asabwa. Ubusabe bwujuje nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasuzumwa.
  5. Abemerewe gusaba inguzanyo ni abarangije amashuri yisumbuye muri 2024 gusa, cyangwa barahawe “equivalence” ya NESA yerekana ko barangije muri 2024 ku bize hanze cyangwa abize muri porogaramu zo hanze.
  6. Abafite “equivalence” basabwa kuzuza neza amakuru yabo harimo numero y’indangamuntu, numero ya “equivalence” (ahuzuzwa index number), n’andi makuru yose yasabwe.

Bikorewe i Kigali ku wa 09/07/2025

Share this Job: