Kwitoza Amategeko y'Umuhanda n'Ibyapa

Practice for the official Rwandan Provisional Driving License (Permis de Conduire Provisoire)

10 Ibibazo Byuzuye mu Kinyarwanda
Ads
101

Iyo ikinyabiziga gikururwa n'inyamaswa nacyo gikuruye ikindi uburebure bw'ibikururwa bukaba burenga m 18 hatabariwemo icyo kinyabiziga cya mbere kiziritseho hagomba ibi bikurikira:

102

Ibinyabiziga bikurikira ntibitegetswe kugira ibimenyetso bibyerekana iyo byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda ku ruhande rwawo:

103

Icyapa cy'inyongera kigaragaza ikibanza cy'ingando cyangwa cy'abantu benshi bagendera ku nyamaswa kirangwa n'amabara akurikira:

104

Icyapa cyerekana ahantu amategeko y’ Umuhanda urombeje w’ibice byinshi atangirira gukurikizwa, kirangwa n’ibirango (ibimenyetso) by’amabara akurikira:

105

Igihe ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cyangwa buke uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, ahakorerwa imirimo hagaragazwa ku buryo bukurikira:

106

Iyo mu muhanda, imirimo yihariye ubugari butuma abayobozi bagomba kuva mu mwanya wabo usanzwe kugirango bakomeze urugendo, ahategetswe kunyurwa hagaragazwa n’ikimenyetso gishyirwa aho imirimo irangirira mu ruhande rugenderwamo. Icyo kimenyetso kirangwa n’amabara akurikira:

107

Icyapa cyerekana ko hari amabwiriza yihariye mu buryo bwo kugendera mu cyambu cyangwa ku kibuga cy’indege giteye ku buryo bukurikira:

108

Nijoro igihe ijuru rikeye, itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga rigomba gutuma izo numero zisomerwa nibura mu ntera ikurikira:

109

Ibyapa byerekana icyago cyidahoraho kandi bigenewe kwerekana aho bagana cyangwa aho berekeza umuhanda nk’igihe cy’impanuka cyangwa hari imirimo ikorwa mu muhanda birangwa n’amabara akurikira:

110

Birabujijwe kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga kubera ibi bikurikira: