Kwitoza Amategeko y'Umuhanda n'Ibyapa

Practice for the official Rwandan Provisional Driving License (Permis de Conduire Provisoire)

10 Ibibazo Byuzuye mu Kinyarwanda
Ads
111

Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200, mu nzira nyabagendwa, romoruki iziritse kuri velomoteri cyangwa ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande, uretse velomoteri idafite umuyobozi, kandi uburumbarare bwayo, cyangwa bw’ibyo yikoreye bukaba butuma itara ry’ikinyabiziga biyikurura ritagaragara, iyo romoruki igaragazwa ku buryo bukurikira:

112

Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:

113

Iyo akanyabiziga gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi abona neza imbere ye, uwo muyobozi agomba gukora ibi bikurikira:

114

Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa imitunganyirize bwite y’aho, ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihagaze umwanya muto cyangwa munini igomba kuba iri aha hakurikira:

115

Iyo ikinyabiziga gihagaritswe n’ijoro ku buryo abayobozi bakigana badashobora kumenya ko kibabereye imbogamizi, kigomba kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabigenewe kiri ahantu hagaragara kugirango kiburire hakiri kare abandi bayobozi baza bagisanga, ariko ntibireba ibinyabiziga bikurikira:

116

Abanyamaguru batatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanyije gahunda kdi batanayobowe n’umwarimu bategetswe kunyura mu tuyira turi ku mpande z’umuhanda no ku nkengero zigiye hejuru uretse ubutaka butsindagiye butandukanya imihanda ibiri bwo kunyurwamo gusa n’aba bakurikira:

117

Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500, iyo bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa bishobora kugabanywamo amatsinda atonze umurongo utarengeje ibipimo bikurikira:

118

Ibyapa byereka inkomane y’inzira nyabagendwa n’inzira ya gariyamoshi bigomba iteka kumurikwa cyangwa kugarura urumuri ku buryo bigaragarira nibura mu ntera ikurikira igihe ijuru rikeye:

119

Imbibi ziri ku mpera z’ubwihugiko bw’abanyamaguru kandi ziri mu muhanda kimwe n’imbibi n’ibindi bikoresho bigenewe gutuma bagenda mu muhanda nta muvundo zisigwa irangi ry’ibara rikurikira:

120

Kugirango ikinyabiziga kive ahantu hari urwondo cyangwa hanyerera bidasanzwe hashobora gukoreshwa uburyo bukurikira: