City Express Ltd |
Type: Job
Published: 2024-12-05 | Deadline: 2024-12-13
City Express Ltd ni Company itwara abagenzi mu buryo rusange, ikorera muri Kigali, mu burasizuba ( Bugesera) n’amagepfo ( Nyanza na Huye). Irifuza gutanga akazi k’umwanya w’umukozi ukata amatike y’abagenzi.
Title: Abakozi Bakata amatike (10)
Ababyifuza kandi babifitiye ubushobozi basabwe kohereza ibyangombwa byabo.
Imyanya ikenewe: 10
Ibisabwa:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba yarize amashuri atandatu yisumbuye kandi afite n’ikibyemeza (Impamyabumenyi)
- Kuba yiteguye gukorera ahantu hose City Express Ltd ikorera.
Inshingano:
- Gukorana akazi umurava, agakunze kandi yirinda gukora amakosa yose yatuma Ikigo akorera gitakaza agaciro kacyo bikaba byagikururira igihombo cyangwa guhanwa bitagiturutseho ;
- Gufata neza ibikoresho yahawe gukoresha by’akazi, akirinda kubyangiza cyangwa kubinyereza,
- Kwirinda kuza ku kazi yanyweye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge;
- Gukorana n’abandi neza mu bwubahane no mu bwuzuzanye,
- Kugira ibanga ry’akazi aho ari hose; yaba ari ku kazi cyangwa atakariho;
- Gutanga inama zose yabona zagirira akamaro ikigo akorera zigamije kunoza imikorere myiza n’iterambere.
Uko basaba akazi: Ohereza umwirondoro ( Cv), copy ya ID na Diplome kuri email: cityexpressrwanda@gmail.com cyangwa ukazana dossier kuri Bureau ya City Express Ltd.
Igihe ntarengwa cyo gusaba akazi ni taliki ya 13/12/2024