Loading...

Itangazo Rireba Abifuza Gusaba Inguzanyo Yo Kwiga  at Higher Education Council (HEC)

Itangazo Rireba Abifuza Gusaba Inguzanyo Yo Kwiga
Higher Education Council (HEC)

Scholarship description

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC-BACHELOR OF TECHNOLOGY) NO MURI KAMINUZA Y’U RWANDA (UNIVERSITY OF RWANDA) MU MWAKA W’AMASHURI 2025.

Ubuyobozi bw’ ikigo gishinzwe amashuri makuru mu Rwanda (Higher Education Council) buramenyesha abanyeshuri bemerewe kwiga mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic-Bachelor of Technology) no muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) mu mwaka w’amashuri 2025 ibi bikurikira:

  • Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 06/09/2025 kugeza ku ya 15/09/2025, Nyuma y’ayo matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa.
  • Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze kwemererwa umwanya (admission) muri “Rwanda Polytechnic- Bachelors of Technology” no muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda).
  • Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe umurongo wa interineti ukurikira: https://hecmis.hec.gov.rw/ ugakurikiza amabwiriza.
  • Usaba inguzanyo agomba kuzuza neza amakuru yose asabwa. Ubusabe bwujuje nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasuzumwa.
  • Abemerewe gusaba inguzanyo ni abarangije amashuri yisumbuye muri 2024 gusa cyangwa barahawe “equivalence” ya NESA yerekana ko barangije muri 2024 ku bize hanze cyangwa abize muri porogaramu zo hanze, ndetse n’abahawe imyanya muri ‘Bachelors of Technology’ muri Rwanda Polytechnic.
  • Abafite “equivalence” basabwa kuzuza neza amakuru yabo harimo numero y’indangamuntu, numero ya “equivalence” (ahuzuzwa index number), n’andi makuru yose yasabwe.
  • Abanyeshuri bahawe imyanya muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) basanzwe barahawe imyanya n’inguzanyo muri Rwanda Polytechnic ntibemerewe gusaba inguzanyo.

Bikorewe i Kigali ku wa 05/09/2025.

Scholarship Summary

Published On: 2025-09-08
Number of positions: Many
Job Type: Scholarship
Deadine: 2025-09-30
Readby: 950

Share this post
Other Scholarship

Mastercard Foundation Scholars Program
African Leadership University | Scholarship

Hairdressing Course Call For Application 2025-2026
Rwanda Tvet Board (RTB) | Scholarship

2026 Commonwealth Scholarships In The United Kingdom
Higher Education Council (HEC) | Scholarship