1. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
- A. Umuyobozi
- B. Umuherekeza
- C. A na B ni ibisubizo by'ukuri
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
2. Ijambo "akayira" bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
- A. Abanyamaguru
- B. Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
- C. A na B ni ibisubizo by'ukuri
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
3. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa nuturanga gukata tw'ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
- A. Igisate cy'umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
- B. Ahegereye umurongo ukomeje
- C. Igabanurwa ry'umubare w'ibisate by'umuhanda mu cyerekezo bajyamo
- D. A na C nibyo
4. Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n'ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
- A. Biteganye
- B. Ku murongo umwe
- C. A na B nibyo
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
5. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka:
- A. Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange
- B. Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
- C. Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
6. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n'ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
- A. cm75
- B. cm125
- C. cm265
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
7. Uburebure bw'ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
- A. Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira
- B. Ibifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo
- C. Makuzungu
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
8. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
- A. Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y'ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini
- B. Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe
- C. Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi
- D. Ibisubizo byose nibyo
9. Kunyuranaho bikorerwa:
- A. Mu ruhande rw'iburyo gusa
- B. Igihe cyose ni ibumoso
- C. Iburyo iyo unyura ku nyamaswa
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
10. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira:
- A. Burenga toni 1
- B. Burenga toni 2
- C. Burenga toni 24
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo