51
Ahari hejuru cyane y'ubuso bumurika h'amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y'ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye:
52
Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:
53
Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango ugaragaze ibi bikurikira:
54
Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n'iyo modoka bishobora kugira itara risa n'icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy'uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
55
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza:
56
Ubugari bw'imizigo yikorewe n'ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n'ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira:
57
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry'ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
58
Ibinyabiziga bihinga n'ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n'ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n'uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n'amatara 2 atukura, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira:
59
Iyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n'amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw'ibyo yikoreye bituma itara ry'ikinyabiziga gikurura ritagaragara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira:
60