
Rwanda National Police |
Type: Jobs
Published: 2025-03-02 | Deadline: 2025-03-11
ITANGAZO RY'AKAZI
Ubuyobozi bwa Polisi y' u Rwanda buramenyesha abantu bose ko bwifuza gutanga akazi ku myanya ibiri (2) y'ubukanishi mu igaraje rya Polisi ku Kacyiru.
Ibisabwa kubifuza aka kazi:
- Kuba ari umunyarwanda.
- Ibaruwa isaba akazi yandikiwe komiseri ushinzwe abakozi.
- Kuba afite impamyabushobozi (Diplome) y'amashuri atandatu yisumbuye (A2) cyangwa Certificat mu bijyanye n'ubukanishi.
- Afite ubumenyi mu bukanishi rusange (General Mechanics) n'ubumenyi mu gukanika insinga z'ibinyabiziga (Wiring).
- Icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n'inzego z'ibanze.
Amabaruwa asaba akazi agomba kuba yatanzwe mu biro bishinzwe abakozi muri Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru cyangwa kuri email: dadmin@police.gov.rw aherekejwe n'ibisabwa byavuzwe haruguru bitarenze itariki ya 11 Werurwe 2025.
Abazaba bujuje ibisabwa nibo bazagaragara ku rutonde rw'abemerewe gukora ibizamini.
Ku bindi bisobanuro mwaduhamagara kuri tel: 0788311530.
Bikorewe i Kigali kuwa 01 Werurwe 2025
ITANGAZO RY’AKAZI pic.twitter.com/sHOvEh0srf
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) March 1, 2025