161. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri na za romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
  • ku binyabiziga by’ingabo
  • ibinyabiziga bihinga iyo bigendeshwa mu karere katarenga km 25 uvuye aho ziba
  • ibinyabiziga bya police
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
162. Imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo ugaragaza:
  • ahanyurwa n’amagare na velomoteri
  • ahanyurwa n’ingorofani n’ibinyamitende
  • ahanyurwa n’abanyamaguru
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
163. Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka ikurikira:
  • imyaka 10
  • imyaka 12
  • imyaka 7
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
164. Iyo ikinyabiziga kitagikora cyangwa cyoherejwe mu mahanga burundu ibyapa ndanga bigomba gukurwaho bikoherezwa mu biro by’imisoro, ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
  • ibyumweru bibiri
  • amezi abiri
  • ukwezi kumwe
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
165. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira:
  • babona gusa ibumoso bwabo ibyibara ryera
  • iburyo babona iby’ibara ritukura cyangwa risa n’icunga rihishije gusa
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
166. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
  • umukara
  • umweru
  • umutuku
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
167. Ku mihanda yagenwe na minisitiri ubifite mu nshingano ibyapa biburira n’ibyapa byerekana bigomba kugaragazwa kuva bwije kugera bukeye n’urumuri rwihariye cyangwa amatara ku mihanda cyangwa ibintu ngarurarumuri. Igihe ijuru rikeye intera y’ahagaragara igomba kuba nibura:
  • m50
  • m120
  • m150
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
168. Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
  • agatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda
  • ikimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije
  • icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 30 kuri buri ruhande
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
169. Uretse mu mijyi, kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni:
  • toni 12
  • toni 16
  • toni 10
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
170. Uretse mu mujyi kuyindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo mukuzungu ni :
  • toni 10
  • toni 12
  • toni 15
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo