121. Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, amakara, ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye, ubugari bwayo bushobora kugera kuri m2 na cm75 ariko iyo iyo mizigo ijyanwa mu karere katarenga km25 uvuye aho yapakiriwe, usibye mu nsisiro, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
  • m4
  • m3 na cm50
  • m3
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
122. Mu mujyi no ku mihanda y’igihugu igenwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, ubwikorere ntarengwa ku ikamyo iyo ariyo yose ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
  • toni 10
  • toni 16
  • toni 24
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
123. Iyo bitewe n’imiterere y’ahantu intera itandukanya icyapa n’ahantu habi iri munsi ya m150 ku buryo bugaragara, iyo ntera yerekanishwa icyapa cy’inyongera giteye ku buryo bukurikira:
  • kare ifite ubuso bw’ibara ryera
  • urukiramende rufite ubuso bw’ibara ryera
  • mpandeshatu ifite umuzenguruko utukura
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
124. Nijoro, amatara yo kubisikana y’ibara ryera cyangwa y’umuhondo agomba, igihe ijoro rikeye kumurika mu muhanda nibura mu ntera ikurikira:
  • m100
  • m50
  • m40
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
125. Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditse bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’umusoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
  • mu mezi 2
  • mu kwezi kumwe
  • mu minsi cumi n’itanu
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
126. Kugirango berekane ahantu habi cyane, hakoreshwa ikimenyetso cy’itara ry’umuhondo rimyasa, rivuga uburenganzira bwo gutambuka icyo kimenyetso barushijeho kwitonda. Ese icyo kimenyetso gihindura iki ku mategeko agenga gutambuka mbere:
  • ntacyo gihindura
  • abo rireba nibo batambuka mbere
  • abatwaye ibinyabiziga binini nibo batambuka mbere
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
127. Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa sentimetero 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
  • velomoteri
  • ipikipiki ifite akanyabiziga kuruhande
  • igare
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
128. Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba nijoro igihe ijuru rikeye kumurika mu ntera ikurikira ku binyabiziga bifite moteri itarengeje ingufu zigera kuri sentimetero kibe 125
  • m100
  • m75
  • m25
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
129. Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibintu bimeze bitagishoboka kubona muri m 200, ibinyabiziga cyangwa imitwaro bifite ubugari burenga m 2.50 iyo bigenda mu nzira nyabagendwa bigaragazwa ku buryo bukurikira:
  • inyuma ni amatara abiri atukura
  • iyo bibaye ngombwa no ku mpera y’amabondo y’ikinyabiziga cyangwa y’imitwaro ni itara ndangaburumbarare risa n’icunga rihishije cyangwa ry’umuhondo
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
130. Igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera udacagaguye ugaragaza inkombe mpimbano y’umuhanda kiba kigenewe ibi bikurikira:
  • guhagararwamo umwanya muto gusa
  • guhagararwamo umwanya muto n’umunini ndetse no kumihanda irombereje y’ibisate byinshi n’imihanda y’imodoka
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo