141. Mu migi no ku yindi mihanda y’igihugu igenwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu uburebure ntarengwa kuri buri mitambiko 3 ifungwaho ibiziga bine ni:
  • toni 24
  • toni 10
  • toni 16
  • toni 53
142. Iyo hagati y’uruhande rw’imbere rwa romoruki n’uruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga kiyikurura hari umwanya urenze m 3 ikibizirikanyije kigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa:
  • agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande
  • itara risa n’icunga rihishije rigaragara mu mbavu igihe ikibizirikanyije kimuritswe
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
143. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kuba ridahumisha, kandi rigomba kugaragarira mu ntera ikurikira:
  • nijoro igihe ijuru rikeye nibura muri m 200
  • ku manywa igihe cy’umucyo nibura muri m50
  • nijoro nibura muri m 100 igihe ijuru rikeye
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
144. Birabujijwe kongera ku mpande z’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri cyangwa velomoteri ibi bikurikira:
  • imitako
  • ibintu bifite imigongo cyangwa ibirenga ku mubyimba kandi bishobora gutera ibyago abandi bagenzi
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
145. Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditswe bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’imisoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye. Ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
  • mu minsi 5
  • mu minsi 8
  • mu minsi 15
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
146. Kunyuranaho bikorerwa:
  • mu ruhande rw’iburyo gusa
  • igihe cyose ni ibumoso
  • iburyo iyo unyura ku nyamaswa
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
147. Iyo ubugari bw’inzira nyabagendwa igenderwamo n’ibinyabiziga budahagije kugirango bibisikane nta nkomyi abagenzi bategetswe:
  • kunyura mu nzira z’impande z’abanyamaguru
  • guhagarara aho bageze
  • koroherana
  • gukuraho inkomyi
148. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
  • umuvuduko w’abanyamaguru
  • ubugari bw’umuhanda
  • umubare w’abanyamaguru
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
149. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa ku binyabiziga bifite uburebure ntarengwa bukurikira:
  • burenga toni 1
  • burenga toni 2
  • burenga toni 24
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
150. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
  • km 25
  • km 70
  • km 40
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo