151. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa wa velomoteri mu isaha ni:
  • km 50
  • km 40
  • km 30
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
152. Birabujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira:
  • mu duhanda tw’abanyamagare
  • mu duhanda twagenewe velomoteri
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
153. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kutamurika mu bihe bikurikira:
  • iyo umuhanda umurikiwe umuyobozi abasha kureba muri m 200
  • iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana nikindi
  • iyo ari mu nsisiro
  • ibi bisubizo byose nibyo
154. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
  • cm 25
  • cm 125
  • cm 45
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
155. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza bwitwa:
  • feri y’urugendo
  • feri yo guhagarara
  • feri yo gutabara
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
156. Nta mwanya n’umwe feri ifungiraho ushobora kurekurana n’ibiziga keretse:
  • iyo bireba feri y’urugendo
  • iyo kurekurana ari ibyakanya gato
  • iyo bireba feri yo guhagarara umwanya munini, ubwo kurekurana bikaba bidashoboka bidakozwe n'umuyobozi
  • byose ni ibisubizo by’ukuri
157. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenze abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
  • itara ndangamubyimba
  • itara ryerekana icyerekezo
  • itara ndangaburumbarare
  • ibisubizo byose ni ukuri
158. Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
  • ku nguni y’iburyo y’ikinyabiziga
  • ku gice cy’inyuma ku kinyabiziga
  • ahegereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga
  • ibisubizo byose ni ukuri
159. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurabirahuri dukurikira:
  • 2
  • 3
  • 1
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
160. Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose, n’ubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kdi ntibigire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
  • ibinyabiziga bidapakiye kdi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye
  • ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo