131. Iminyururu n’ibindi byuma bifashisha bishobora kuvanwaho cyangwa binagana, hatabariwemo ibimenyetso byerekana ibyerekezo bigomba gutungurwa ku kinyabiziga ku buryo igihe byizunguza bitarenga impande zihera uburumbarare bw’ikinyabiziga kandi ibyo byuma bifashisha ntibigomba gukururuka ku butaka ariko ibyo ntibibujijwe ku binyabiziga bikurikira:
  • imashini zihinga
  • ibinyabiziga bitwaye ibintu bidashobora gufata inkongi
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
132. Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
  • iby’inyuma : m3
  • iby’imbere: m2.70
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
133. Uretse bibonewe uruhushya, ubundi birabujijwe gushyira no gukomeza kugendesha imodoka cyangwa romoruki mu nzira nyabagendwa iyo uburemere bw’ibyikorewe burenze uburemere ntarengwa bwemewe n’ikarita iranga ikinyabiziga ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
  • ibinyabiziga bya police
  • ibinyabiziga bihinga
  • imashini zikoreshwa mu kubaka imihanda
  • ibisubizo byose ni ukuri
134. Gushyira mu muhanda ku buryo budasanzwe ibinyabiziga bikururana birenze bitatu bigomba gutangirwa uruhusa, uretse imashini ihinga iyo zigenda uregendo rutarenze km 25, ibinyabiziga bikururana bitwaye ibyamamazwa n’ibindi biteganwa n’iri teka ariko igiteranyo cy’uburebure bw’ibyo binyabiziga bikururana ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
  • m50
  • m35
  • m25
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
135. Ibinyamitende itatu bifite moteri bigomba kugira amatara akurikira:
  • amatara abiri ndangambere n’amatara abiri ndanganyuma yerekana ko ikinyabiziga gihagaze
  • utugarurarumuri tubiri
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
136. Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa aha hakurikira:
  • mu masangano
  • mu gice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati yaho bishinze n’inkomane ikurikiyeho ku ruhande rw’inzira bishinzeho
  • ibyo byapa bishyirwaho hakurikijwe intera ibitandukanya
  • B na C ni ibisubizo by’ukuri
137. Icyapa cy’inyongera kerekana aho bagobokera ibinyabiziga kirangwa n’amabara akurikira:
  • ubururu, umweru, umutuku
  • umweru, umukara, ubururu
  • umutuku, umweru n’umukara
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
138. Icyapa cyerekana uburebure bw’igice cyatera ibyago cyangwa bw’ahantu amabwiriza y’icyo cyapa agomba gukurikizwa kirangwa n’ubuso n’ibimenyetso bikurikira:
  • ubuso umweru, ikimenyetso ubururu
  • ubuso ubururu, ikimenyetso umweru
  • ubuso ubururu, ikimenyetso umweru n’umukara
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
139. Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda, umusezero w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse uvuga ibi bikurikira:
  • guhagarara umwanya muto birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo
  • guhagarara umwanya muto n’umunini birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo
  • aho bahagarara umwanya munini cyangwa muto
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
140. Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
  • iby’inyuma m 3.40
  • iby’imbere m 2.50
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo