11. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:
  • Km50
  • Km40
  • Km30
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
12. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k'abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
  • Umuvuduko w'abanyamaguru
  • Ubugari bw'umuhanda
  • Umubare w'abanyamaguru
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
13. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n'ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry'ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:
  • Amatara ndanga
  • Amatara ari imbere mu modoka
  • Amatara ndangaburambarare
  • Ibisubizo byose nibyo
14. Iyo nta mategeko awugabanya by'umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
  • Km25
  • Km70
  • Km40
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
15. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
  • Feri y'urugendo
  • Feri yo guhagarara umwanya munini
  • Feri yo gutabara
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
16. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
  • 2
  • 3
  • 1
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
17. Amatara maremare y'ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
  • Iyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
  • Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n'ibindi
  • Iyo ari mu nsisiro
  • Ibisubizo byose ni ukuri
18. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenga abiri y'ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
  • Itara ndangamubyimba
  • Itara ryerekana icyerekezo
  • Itara ndangaburumbarare
  • Ibisubizo byose ni ukuri
19. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n'igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
  • cm25
  • cm125
  • cm45
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
20. Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
  • Ni itara ry'icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
  • Ni itara ry'icyatsi rishyirwa ibumoso
  • Ni itara ry'umuhondo rishyirwa inyuma
  • A na C ni ibisubizo by'ukuri