11. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:
  • A. Km50
  • B. Km40
  • C. Km30
  • D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
12. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k'abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
  • A. Umuvuduko w'abanyamaguru
  • B. Ubugari bw'umuhanda
  • C. Umubare w'abanyamaguru
  • D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
13. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n'ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry'ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:
  • A. Amatara ndanga
  • B. Amatara ari imbere mu modoka
  • C. Amatara ndangaburambarare
  • D. Ibisubizo byose nibyo
14. Iyo nta mategeko awugabanya by'umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
  • A. Km25
  • B. Km70
  • C. Km40
  • D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
15. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
  • A. Feri y'urugendo
  • B. Feri yo guhagarara umwanya munini
  • C. Feri yo gutabara
  • D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
16. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
  • A. 2
  • B. 3
  • C. 1
  • D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
17. Amatara maremare y'ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
  • A. Iyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
  • B. Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n'ibindi
  • C. Iyo ari mu nsisiro
  • D. Ibisubizo byose ni ukuri
18. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenga abiri y'ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
  • A. Itara ndangamubyimba
  • B. Itara ryerekana icyerekezo
  • C. Itara ndangaburumbarare
  • D. Ibisubizo byose ni ukuri
19. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n'igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
  • A. cm25
  • B. cm125
  • C. cm45
  • D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
20. Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
  • A. Ni itara ry'icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
  • B. Ni itara ry'icyatsi rishyirwa ibumoso
  • C. Ni itara ry'umuhondo rishyirwa inyuma
  • D. A na C ni ibisubizo by'ukuri