21. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n'icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira :
  • Amatara abiri ashyirwa inyuma
  • Amatara abiri ashyirwa imbere
  • Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma
  • B na C ni ibisubizo by'ukuri
22. Itara ryo guhagarara ry'ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:
  • Metero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro
  • Metero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro
  • Metero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
23. Iyo umuvuduko w'ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by'ihoni byumvikanira mu ntera:
  • Metero 100
  • Metero 200
  • Metero 50
  • Metero 150
24. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
  • Ku binyabiziga by'ingabo bijya ahatarenga km25
  • Ibinyabiziga bihinga
  • Ibinyabiziga bya police
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
25. Igice cy'inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
  • Ahanyurwa n'amagare na velomoteri
  • Ahanyurwa n'ingorofani
  • Ahanyurwa n'ibinyamitende
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
26. Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugari bw'ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwe n'ibinyabiziga bikurikira:
  • Igare
  • Velomoteri
  • Ipikipiki ifite akanyabiziga kometse ku ruhande rwayo
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
27. Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y'imbere y'imodoka abana badafite imyaka:
  • Imyaka 10
  • Imyaka 12
  • Imyaka 7
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
28. Icyapa kivuga gutambuka mbere y'ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
  • Ubuso ni umweru
  • Ikirango ni umutuku n'umukara
  • Ikirango ni umweru n'umukara
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
29. Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw'iburyo rikurikizwa mu masangano:
  • Iyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari
  • Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
30. Ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw'ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw'umuhanda. Ariko bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y'umuhanda:
  • Hakurikijwe icyerekezo abagenzi bireba baganamo
  • Hakurikijwe icyo ibyo bimenyetso bigamije kwerekana
  • Kugirango birusheho kugaragara neza
  • Ibisubizo byose ni ukuri