41. Iyo nta mategeko awugabanya by'umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni:
  • Km 60 mu isaha
  • Km 40 mu isaha
  • Km 25 mu isaha
  • Km20 mu isaha
42. Iyo nta mategeko awugabanya by'umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk'amavatiri y'ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni:
  • Km 60 mu isaha
  • Km 40 mu isaha
  • Km 75 mu isaha
  • Km20 mu isaha
43. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
  • Imbere y'ahantu hinjirwa hakasohokerwa n'abantu benshi
  • Mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n'imirongo idacagaguye
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
44. Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n'uko ibihe bimeze nk'igihe cy'ibihu cyangwa cy'imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw'abanyamaguru nk'imperekerane cyangwa udutsiko tw'abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n'umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira :
  • Imbere ni itara ry'umuhondo ritwariwe ibumoso
  • Inyuma ni itara ryera ritwariwe ibumoso n'umuntu uri ku murongo w'inyuma hafi y'umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
45. Utuyira turi ku mpande z'umuhanda n'inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira:
  • Iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n'ibimenyetso
  • Iyo badatatanye kandi bayobowe n'umwarimu
  • Iyo hatari amategeko yihariye yerekanwa n'ibimenyetso
  • Ibisubizo byose ni ukuri
46. Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:
  • Mu nsisiro gusa
  • Ahegereye inyamaswa zikurura
  • Hafi y'amatungo
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
47. Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga 1/2 cy'uburemere bw'ikinyabiziga gikurura nubw'umuyobozi kuri romoruki zikurikira :
  • Romoruki ifite feri y'urugendo
  • Romoruki idafite feri y'urugendo
  • Romoruki itarenza kg 750
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
48. Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
  • Metero 2 na cm 10
  • Metero 2 na cm 50
  • Metero 3
  • Metero 2
49. Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y'ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye :
  • Cm 30
  • Cm 40
  • Cm 50
  • Metero 1 na cm 55
50. Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y'ubwoko bumwe ayo matara agomba kugira ibara rimwe n'ingufu zingana kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabizigamo kabiri mu burebure bwacyo. Ariko ibi ntibikurikizwa ku matara akurikira:
  • itara ndangamubyimba
  • itara ndangaburumbarare
  • Itara ribonesha icyapa kiranga numero y'ikinyabiziga inyuma
  • A na B byose nibyo