51. Ahari hejuru cyane y'ubuso bumurika h'amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y'ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye:
  • m1 na cm 50
  • m1 na cm 75
  • m 1 na cm 90
  • m2 na cm 10
52. Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:
  • igihe kigenda ahamanuka
  • igihe gikuruwe n'ikindi kinyabiziga
  • igihe gifite feri y'urugendo
  • ibisubizo byose ni byo
53. Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango ugaragaze ibi bikurikira:
  • inkombe mpimbano z'umuhanda
  • ahahagararwa umwanya muto n'umunini
  • ahanyura abayobozi b'amagare
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
54. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n'iyo modoka bishobora kugira itara risa n'icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy'uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
  • hafi y'inguni y'ibumoso bw'ikinyabiziga
  • inyuma hafi y'impera y'iburyo bw'ikinyabiziga
  • inyuma ahegereye inguni y'iburyo
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
55. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza:
  • ibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha
  • ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha
  • ibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha
  • ibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha
56. Ubugari bw'imizigo yikorewe n'ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n'ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira:
  • m 1.25
  • cm 30
  • cm 75
  • nta gisubizo cy'ukuri kirimo
57. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry'ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
  • ibinyabiziga bifite ubugari burenga m 2 na cm 10
  • ibinyabiziga bya police y'igihugu
  • ibinyabiziga ndakumirwa
  • ibisubizo byose ni ukuri
58. Ibinyabiziga bihinga n'ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n'ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n'uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n'amatara 2 atukura, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira:
  • kutarenza umuvuduko wa km20 mu isaha
  • uburebure bwabyo habariwemo ibyo bitwaye bukaba butarengeje m6
  • uburebure ntarengwa ntiburenga m8
  • A na B nibyo bisubizo by'ukuri
59. Iyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n'amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw'ibyo yikoreye bituma itara ry'ikinyabiziga gikurura ritagaragara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira:
  • itara ryera cyangwa ry'umuhondo cyangwa risa n'icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
  • itara ry'icyatsi cyangwa ry'umuhondo cyangwa risa n'icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
60. Ku kinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntikigomba kurenga ibipimo bikurikira:
  • inyuma ni m 3 na cm 50
  • imbere ni m 1 na cm 70
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo