31. Iyo itara ry'umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y'amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
  • Kuri buri nzira
  • Hagati y'amasangano
  • Iburyo bw'amasangano
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
32. Inkombe z'inzira nyabagendwa cyangwa z'umuhanda zishobora kugaragazwa n'ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
  • Babona gusa ibumoso bwabo iby'ibara ritukura
  • Iburyo babona iby'ibara risa n'icunga rihishije gusa
  • Babona iby'ibara ry'umuhondo ibumoso
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
33. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa rimwe mu mezi 6:
  • Ibinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange
  • Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
  • Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
  • Ibisubizo byose ni ukuri
34. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n'icyapa gifite ubuso bw'amabara akurikira:
  • Ubururu
  • Umweru
  • Umutuku
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
35. Ku mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe:
  • Ibyapa biyobora n'ibitegeka
  • Ibyapa biburira n'ibitegeka
  • Ibyapa bibuza n'ibitegeka
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
36. Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera:
  • Feri y'urugendo
  • Feri yo gutabara
  • Feri yo guhagarara umwanya munini
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
37. Ibizirikisho by'iminyururu cyangwa by'insinga kimwe n'ibindi by'ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
  • Agatambaro gatukura kuri cm 50 z'umuhanda
  • Ikimenyetso cy'itara risa n'icunga rihishije
  • Icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 20 kuri buri ruhande
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
38. Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :
  • Toni 10
  • Toni 12
  • Toni 16
  • Toni 24
39. Ubugari bw'imizigo yikorewe n'ibinyamitende itatu n'ubwiyikorewe n'ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n'ubw'iyikorewe na romuruki zikuruwe n'ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
  • cm 30 ku bugari bw'icyo kinyabiziga kidapakiye
  • Ubugari ntarengwa budakuka ni metero 2 na sentimetero 50
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
40. Kunyura ku binyabiziga bindi, uretse icy'ibiziga bibiri, bibujijwe aha hakurikira:
  • Hafi y'iteme iyo hari umuhanda ufunganye
  • Hafi y'aho abanyamaguru banyura
  • Hafi y'ibice by'umuhanda bimeze nabi
  • Ibi bisubizo byose ni ukuri