111. Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200, mu nzira nyabagendwa, romoruki iziritse kuri velomoteri cyangwa ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande, uretse velomoteri idafite umuyobozi, kandi uburumbarare bwayo, cyangwa bw’ibyo yikoreye bukaba butuma itara ry’ikinyabiziga biyikurura ritagaragara, iyo romoruki igaragazwa ku buryo bukurikira:
- itara ryera riri kuri romoruki inyuma
- itara ry’umuhondo riri kuri romoruki inyuma
- itara risa n’icunga riri kuri romoruki inyuma
- ibi bisubizo byose nibyo
112. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
- iyo umuhanda umurikiwe hose kandi umuyobozi ashobora kubona nibura mu ntera ingana na metero 200
- iyo ikinyabiziga gikurikiye mu ntambwe zitagera muri m100 keretse iyo umuyobozi wacyo ashaka kunyura kucyo akurikiye acana azimya vuba vuba amatara maremare
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
113. Iyo akanyabiziga gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi abona neza imbere ye, uwo muyobozi agomba gukora ibi bikurikira:
- gushaka umuherekeza
- gukurura ikinyabiziga cye
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
114. Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa imitunganyirize bwite y’aho, ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihagaze umwanya muto cyangwa munini igomba kuba iri aha hakurikira:
- mu kaboko k’iburyo hakurikijwe aho yaganaga uretse igihe ari mu muhanda w’icyerekezo kimwe
- ahegereye bishobotse akayira k’abanyamaguru iyo umuhanda ugafite ariko umwanya w’ibiziga n’akayira ntube urenga santimetero 50
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
115. Iyo ikinyabiziga gihagaritswe n’ijoro ku buryo abayobozi bakigana badashobora kumenya ko kibabereye imbogamizi, kigomba kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabigenewe kiri ahantu hagaragara kugirango kiburire hakiri kare abandi bayobozi baza bagisanga, ariko ntibireba ibinyabiziga bikurikira:
- velomoteri
- ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
116. Abanyamaguru batatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanyije gahunda kdi batanayobowe n’umwarimu bategetswe kunyura mu tuyira turi ku mpande z’umuhanda no ku nkengero zigiye hejuru uretse ubutaka butsindagiye butandukanya imihanda ibiri bwo kunyurwamo gusa n’aba bakurikira:
- abanyamaguru bashaka guhagarara akanya gato igihe bambukiranya umuhanda
- abanyamaguru bagize udutsiko tw’abantu benshi
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
117. Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500, iyo bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa bishobora kugabanywamo amatsinda atonze umurongo utarengeje ibipimo bikurikira:
- utarengeje m50
- utarengeje m100
- utarengeje 150
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
118. Ibyapa byereka inkomane y’inzira nyabagendwa n’inzira ya gariyamoshi bigomba iteka kumurikwa cyangwa kugarura urumuri ku buryo bigaragarira nibura mu ntera ikurikira igihe ijuru rikeye:
- m200
- m250
- m300
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
119. Imbibi ziri ku mpera z’ubwihugiko bw’abanyamaguru kandi ziri mu muhanda kimwe n’imbibi n’ibindi bikoresho bigenewe gutuma bagenda mu muhanda nta muvundo zisigwa irangi ry’ibara rikurikira:
- irangi ry’umuhondo ngarurarumuri
- irangi ry’umweru ngarurarumuri
- irangi risa n’icunga rihishije ngarurarumuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
120. Kugirango ikinyabiziga kive ahantu hari urwondo cyangwa hanyerera bidasanzwe hashobora gukoreshwa uburyo bukurikira:
- inziga zishobora gushyirwaho udushyundu
- inziga zishobora gushyirwaho iminyururu irwanya ubunyerere
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo