61. Iyo amatara y'ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y'ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy'imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:
- A. itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa
- B. agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z'uruhande mu ijoro
- C. itara ry'umuhondo cyangwa akagarurarumuri k'umuhondo
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
62. Iyo imizigo igizwe n'ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw'amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
- A. m 2.50
- B. m 2.75
- C. m 3
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
63. Uretse mu mijyi kuyindi mihanda yagenwe na minisitiri ushinzwe gutwara ibintu n'abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni:
- A. toni 20
- B. toni 16
- C. toni 12
- D. toni 10
64. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n'iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy'uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:
- A. umuhondo
- B. icyatsi kibisi
- C. umweru
- D. umutuku
65. Ikinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana bifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo ni ukuvuga imitambiko yihindukiza kucyo ifungiyeho, uburebure bwabyo ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
- A. m11
- B. m10
- C. m7
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
66. Bumwe muri ubu bwoko bwa feri ituma imodoka iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegera kuburyo bw'ibyuma niyo umuyobozi yaba atarimo:
- A. feri yo guhagarara umwanya munini
- B. feri y'urugendo
- C. feri yo gutabara
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
67. Utugarurarumuri turi mu mbavu z'ikinyabiziga tugomba kugira ibara rikurikira:
- A. umweru
- B. umuhondo
- C. umutuku
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
68. Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa cm 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n'ibinyabiziga bikurikira:
- A. velomoteri
- B. ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande
- C. amavatiri y'ifasi
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
69. Amatara maremare y'ibara ryera cyangwa ry'umuhondo agomba, nijoro igihe ijuru rikeye, kumurika mu muhanda mu ntera ya m 100 nibura imbere y'ikinyabiziga, ariko ku binyabiziga bifite moteri itarengeje za sentimetero kibe 125 iyo ntera igira ibipimo bikurikira:
- A. m200
- B. m100
- C. m85
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
70. Iyo banyuze iruhande rw'inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 nibura hagati yabo nayo. Iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi, umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje ibipimo bikurikira:
- A. km 10 mu isaha
- B. km 20 mu isaha
- C. km 30 mu isaha
- D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo