101. Iyo ikinyabiziga gikururwa n'inyamaswa nacyo gikuruye ikindi uburebure bw'ibikururwa bukaba burenga m 18 hatabariwemo icyo kinyabiziga cya mbere kiziritseho hagomba ibi bikurikira:
  • umuherekeza w'ikinyabiziga cya kabiri
  • abaherekeza babiri
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
102. Ibinyabiziga bikurikira ntibitegetswe kugira ibimenyetso bibyerekana iyo byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda ku ruhande rwawo:
  • ibinyabiziga bigendwamo n'abana
  • ibinyabiziga bigendwamo n'abamugaye
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
103. Icyapa cy'inyongera kigaragaza ikibanza cy'ingando cyangwa cy'abantu benshi bagendera ku nyamaswa kirangwa n'amabara akurikira:
  • ubururu, umweru n'umukara
  • umukara umweru n'umuhondo
  • icyatsi kibisi, umuhondo n'ikirango cy'umukara
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
104. Icyapa cyerekana ahantu amategeko y’ Umuhanda urombeje w’ibice byinshi atangirira gukurikizwa, kirangwa n’ibirango (ibimenyetso) by’amabara akurikira:
  • umweru n’umukara
  • umweru n’umutuku
  • umweru n’umuhondo
  • nta gisubizo cy’ukuri kirimo
105. Igihe ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cyangwa buke uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, ahakorerwa imirimo hagaragazwa ku buryo bukurikira:
  • icyapa cyera cya mpande enye, zingana zifite uruhande rwa metero 0.30
  • uruzitiro ruri ku mpera y’iburyo
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • nta gisubizo cy’ukuri kirimo
106. Iyo mu muhanda, imirimo yihariye ubugari butuma abayobozi bagomba kuva mu mwanya wabo usanzwe kugirango bakomeze urugendo, ahategetswe kunyurwa hagaragazwa n’ikimenyetso gishyirwa aho imirimo irangirira mu ruhande rugenderwamo. Icyo kimenyetso kirangwa n’amabara akurikira:
  • ubuso bw’ubururu ikirango cy’umweru
  • umuzenguruko w’umutuku, ubuso umweru n’ikirango cy’umukara
  • umuzenguruko w’umutuku, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umutuku n’umukara
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
107. Icyapa cyerekana ko hari amabwiriza yihariye mu buryo bwo kugendera mu cyambu cyangwa ku kibuga cy’indege giteye ku buryo bukurikira:
  • ishusho mpandeshatu, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umukara
  • ishusho mpandenye, ubuso mu ibara ry’ubururu n’ikirango kiri mu ibara ryera
  • ishusho y’uruziga mu ibara ry’ubururu ni ikirango kiri mu ibara ryera
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
108. Nijoro igihe ijuru rikeye, itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga rigomba gutuma izo numero zisomerwa nibura mu ntera ikurikira:
  • m150
  • m50
  • m20
  • m10
109. Ibyapa byerekana icyago cyidahoraho kandi bigenewe kwerekana aho bagana cyangwa aho berekeza umuhanda nk’igihe cy’impanuka cyangwa hari imirimo ikorwa mu muhanda birangwa n’amabara akurikira:
  • umweru n’umukara
  • umweru n’umuhondo
  • ubuso bw’umweru gusa
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
110. Birabujijwe kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga kubera ibi bikurikira:
  • kugabanya umuvuduko kuburyo budasanzwe
  • gukacira feri bidatewe no kwirinda ibyago
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo