91. Uretse ku byerekeye imihanda iromboreje y'ibisate byinshi n'imihanda yimodoka igice cy'umuhanda kiri hakurya y'umurongo mugari wera ucibwa ku muhanda ngo ugaragaze inkombe mpimbano zawo kigenewe ibi bikurikira:
  • guhagararwamo umwanya muto gusa
  • guhagararwamo umwanya munini gusa
  • guhagararwamo umwanya muto n'umunini
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
92. Ibimenyetso by'agateganyo bigizwe n'imitemeri y'ibara risa n'icunga rihishije bishobora gusimbura ibi bikurikira:
  • imirongo yera irombereje idacagaguye gusa
  • imirongo yera irombereje idacagaguye n'icagaguye
  • imirongo icagaguye n'idacagaguye ibangikanye
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
93. Iyo bitagishoboka kubona muri m 200 imodoka zikuruwe n'inyamaswa, ingorofani, inyamaswa zitwaye imizigo cyangwa zigenderwamo kimwe n'amatungo bigomba kurangwa na :
  • imbere ni itara ryera
  • imbere ni itara ry'umuhondo cyangwa risa n'icunga rihishije
  • inyuma ni itara rimwe ritukura
  • Ibisubizo byose ni ukuri
94. Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere ikinyabiziga cyose gihagaze umwanya muto cyangwa munini, iyo gihagaze mu mwanya wo kuruhande wagenewe abanyamaguru, kugirango bashobore kugenda batagombye kunyura mu muhanda, umuyobozi agombye kubasigira akayira gafite byibura ibipimo bikurikira by'ubugari:
  • m 1
  • m 2
  • m 0.5
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
95. Icyapa cyerekana ahantu hagenewe guhagararwamo n'imodoka nini zagenewe gutwara abantu cyirangwa n'ubuso bw'amabara akurikira:
  • Ubururu
  • Umweru
  • Umutuku
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
96. Icyapa cyerekana ko inzira giteyeho mu ntangiriro idakomeza kigaragazwa n'ikirango (ikimenyetso) cy'amabara akurikira:
  • umukara n'umutuku
  • umukara n'umweru
  • umweru n'umutuku
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
97. Buri modoka yagenewe gutwara abantu, ariko umubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya 6 umuyobozi abariwemo igomba kugira imikandara yo kurinda ibyago igenewe aba bakurikira:
  • Umuyobozi
  • umugenzi wicaye ku ntebe y'imbere
  • ishobora no kugira imikandara kuzindi ntebe z'inyuma
  • Ibisubizo byose ni ukuri
98. Usibye ibinyabiziga by'ingabo z'Igihugu, Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kiriho ibyuma ntamenwa cyangwa ikindi cyose gituma gikoreshwa mu gutera cyangwa mu kwitabara ntigishobora kugenda mu nzira nyabagendwa kidafite uruhushya rwihariye. Urwo ruhushya rutangwa naba bakurikira:
  • police y'igihugu
  • minisitiri ushinzwe gutwara abantu n'ibintu
  • minisitiri w'ingabo
  • ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro.
99. Iyo umukumbi ugizwe n'amatungo maremare arenze ane cyangwa amatungo magufi arenze atandatu mu nzira nyabagendwa iyo hatakibona neza kuburyo umuyobozi abona muri m 200 ugomba kugaragazwa kuburyo bukurikira:
  • itara ry'urumuri rwera cyangwa rusa n'icunga rihishije imbere y'umukumbi
  • itara ry'urumuri rutukura cyangwa umuhondo ritwawe inyuma y'umukumbi
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
100. Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500. Iyi bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranye mu butumwa bishobora kugabanwamo amatsinda atonze umurongo atarengeje m 50 z'uburebure kdi hagati yayo hakaba byibura m 50 ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
  • ibinyabiziga bya police biherekeranyije
  • ibinyabiziga by'abasirikare biherekeranyije mu nsisiro
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo