71. Guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira:
  • ku mihanda y'icyerekezo kimwe hose
  • mu ruhande ruteganye n'urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini
  • ku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw'umwanya w'ibinyabiziga ugomba gutuma bibisikana butagifite m12
  • Ibisubizo byose nibyo
72. Amatara ndangambere n'aya ndanganyuma y'imodoka zitarengeje m 6 z'uburebure na m 2 z'ubugari habariwemo imitwaro kdi nta kinyabiziga kindi kiziritseho ashobora gusimburwa n'amatara akurikira, iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw'umuhanda:
  • amatara magufi
  • amatara ndangaburumbarare
  • amatara yo guhagarara umwanya munini
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
73. Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe nuko ibihe bimeze nk'igihe cy'igihu cyangwa cy'imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, imirongo y'ingabo z'igihugu zigendera kuri gahunda n'utundi dutsiko twose tw'abanyamaguru nk'imperekerane cyangwa udutsiko tw'abanyeshuri bari ku murongo bayobowe na mwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe, bagaragzwa ku buryo bukurikira:
  • imbere ni itara ryera ritwariwe ku ruhande rw'ibumoso n'umuntu uri ku murongo w'imbere hafi y'umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
  • inyuma ni itara umuhondo ritwariwe ku ruhande rw'ibumoso n'umuntu uri ku murongo w'inyuma hafi y'umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
74. Imizigo yikorewe n'amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by'ibiziga bitatu nibyo ibiziga bine bifite cyangwa bidafite moteri inyuma ntishobora kurenza ibipimo bikurikira:
  • cm 20
  • cm 30
  • cm 50
  • cm 60
75. Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
  • ahagereye inguni y'ibumoso y'ikinyabiziga
  • ahagereye inguni y'iburyo bw'ikinyabiziga
  • inyuma kandi y'impera y'ibumoso bw'ikinyabiziga
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
76. Nta tara na rimwe cyangwa utugarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi ya cm 40 kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye ariko ibyo ntibikurikizwa ku matara akurikira:
  • amatara kamenabihu
  • amatara yo gusubira inyuma
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
77. Iyo tumuritswe n'amatara y'urugendo y'i kinyabiziga utugarurarumuri tugomba n'ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n'umuyobozi w'ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
  • metero 100
  • metero 150
  • metero 200
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
78. Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n'ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by'ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira:
  • metero 200
  • metero 150
  • metero 100
  • metero 50
79. Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira n'ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera ikurikira y'ahantu habyerekana:
  • metero 150 kugeza kuri 200
  • metero 100 kugeza kuri 150
  • metero 50 kugeza kuri 100
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
80. Inkombe z'inzira nyabagendwa cyangwa z'umuhanda zishobora kugaragazwa n'ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira:
  • babona iburyo bwabo ibyibara ritukura cyangwa ibisa n'icunga rihishije
  • ibumoso babona iby'ibara ryera
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo