81. Ahatari mu nsisiro, umuyobozi wese ugenza ikinyabiziga kimwe cyangwa ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 3500 cyangwa bifite uburebure bwite burenga metero 10 agomba, keretse iyo anyuze cyangwa agiye kunyura ku bindi binyabiziga, gusiga hagati y'ikinyabiziga cye n'iki muri imbere umwanya uhagije kugirango ibinyabiziga bimuhiseho bishobore kuhigobeka bidateje impanuka igihe bibaye ngombwa ariko ibyo ntibikurikizwa mu bihe bikurikira:
  • mu gihe ibigendera mu muhanda ari byinshi kimwe no mu duce tw'inzira nyabagendwa aho kunyuranaho bibujijwe
  • igihe ibigendera mu muhanda ari byinshi
  • mu duce tw'inzira nyabagendwa aho kunyuranaho bibujijwe
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
82. Ibiziga by'ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n'ibya velomoteri kimwe n'ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n'ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose nubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kandi ntibugire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
  • ibinyabiziga bidapakiye kandi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye
  • ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
83. Amatara ndangacyerekezo agomba kuba agizwe n'ibintu bifashe ku rumuri rumyasa, biringaniye ku buryo bigira umubare utari igiharwe ku mpande z'imbere n'inyuma z'ikinyabiziga ayo matara aba afite amabara akurikira:
  • amatara y'imbere aba yera cyangwa ari umuhondo
  • ayinyuma aba atukura cyangwa asa n'icunga rihishije
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • ayinyuma aba asa n'icunga rihishije
84. Amahoni y'ibinyabiziga bigendeshwa na moteri agomba kohereza ijwi ry'injyana imwe rikomeza kandi ridacengera amatwi ariko ibinyabiziga bikurikira bishobora kugira ihoni ridasanzwe ridahuye n'ibivuzwe haruguru:
  • ibinyabiziga ndakumirwa
  • ibinyabiziga bikora ku mihanda
  • ibinyabiziga bifite ubugari burenze m 2.10
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
85. Icyapa kibuza kunyura kubindi binyabiziga byose uretse ibinyamitende ibiri n'amapikipiki adafite akanyabiziga ku ruhande gifite ibimenyetso by'amabara akurikira:
  • umweru n'umukara
  • umutuku n'umukara
  • ubururu
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
86. Icyapa kivuga ko hatanyurwa mu byerekezo byombi kirangwa n'ubuso bw'ibara rikurikira:
  • umukara
  • umweru
  • ubururu
  • umutuku
87. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira ibikoresho by'ihoni byumvikanira mu ntera ya m 20:
  • amapikipiki
  • velomoteri
  • ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bidapakiye
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
88. Imirongo y'ingabo z'igihugu zigendera kuri gahunda n'utundi dutsiko twose tw'abanyamaguru nk'imperekerane cyangwa udutsiko tw'abanyeshuri iyo bitagishoboka kubona neza muri m200, bagaragazwa ni itara ryera imbere naho inyuma ni itara ry'umutuku ariko iyo uburebure bwiyo mirongo cyangwa bw'utwo dutsiko burenga m6 impande zatwo cyangwa zayo zigaragazwa ku buryo bukurikira:
  • itara rimwe cyangwa menshi yera
  • amatara menshi y'umuhondo
  • amatara menshi asa n'icunga rihishije
  • Ibisubizo byose nibyo
89. Amatara ndangambere na ndanganyuma y'imodoka zitarengeje m 6 z'uburebure na m 2 z'ubugari habariwemo imitwaro kandi nta kindi kinyabiziga kiziritseho ashobora gusimburwa n'amatara yo guhagarara umwanya munini iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw'umuhanda. Ayo matara arangwa n'amabara akurikira:
  • umweru cyangwa umuhondo imbere
  • umutuku cyangwa umuhondo inyuma
  • A na B ni ibisubizo by'ukuri
  • Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
90. Amatara ndangaburumbarare agomba kubonwa nijoro igihe ijuru rikeye n'umuyobozi w'ikinyabiziga kiri mu ntera ya :
  • m 50 nibura
  • m 100
  • m 150
  • m 200 nibura